[Rwanda Forum] U Rwanda ntacyo ifite yaha ibindi bihugu
Mu gihe tumaze kumenya ibyo Republika ya Congo  na Centrafrika yahaye u Rwanda, turasanga u Rwanda ntacyo rufite rwaha ibyo bihugu. Amasezerano menshi u Rwanda rusinya n'ibindi bihugu usanga ntacyo ageraho kuko akenshi u Rwanda ntacyo rufite rwaha ikindi gihugu cyaba gikize cyangwa gikennye. Ubu rero kugira ngo urwanda rwikure  mu isoni, Kagame asigaye aha  inka  aba perezida bamwe ndetse no kubatwara mu modoka basuye u Rwanda. Uretse ibyo nta kindi u Rwanda rufite. Wagira ngo bo iwabo nta modoka bagira. Kagame uzi ko atekereza nk'abana. Icyo aba ashaka ni ukutwerereka ko azi gutwara imodoka nta kindi. Ibi ni ukwikura mu isoni. Ese ubundi kuba  Kagame afite inka, we bimurariye iki?  Zimutunze ku buhe  buryo? Akuramo iki? Akayabo k'amafranga Kagame afite se  katurutse kuri izo nka?  Izo nka zikontribua angahe kuri budget famille ya Kagame ikoresha?  Ese si bya bindi abanyarwanda bavuga ko nta nka z'umurimbo.   Ubu mu Rwanda, umunyarwanda wese yumva yakorora inka.  Na mbe...