Ngo abagera ku bihumbi bitanu bitezwe muri Rwanda day Abantu bagera ibihumbi bitanu higanjemo ababa hanze batwara ama camions, batwara ama taxis, abazamu, abakinga kandi bakanafungura ibipangu hirya no hino ku isi, abakubura amazu, abatwara za taxis, abakora mu busitani, abafite twa shops duto, abasoroma imyaka, imboga, fruits n'ibindi mu mirima, abita ku bana n'abashaje n'abandi bose bakora imirimo Kagame atemera bose bazahura na Kagame muri Rwanda day izabera muri Amerika. Find more: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-ku-5000-bazitabira-rwanda-day Kagame we imirimo nk'iyo ntacyo imaze ku bayikora, ku miryango yabo no ku Rwanda. Abo yemera ni abakora mu biro, bambaye karavate, bari mu Rwanda bakoma mu mashyi kuri buri jambo yavuze, cyangwa abandi bambara imyenda ya gisirikare. Abo yemera nabahora mu buhake butarangira bakoma mu mashyi, bashimira, bamurata ibigwi, bamusingiza, bahora mu bwoba. ...