Kagame aratagaguza  amafranga  hirya no hino aho gukemura ikibazo  cya gari ya moshi yasezeranije abanyarwanda dore hashize imyaka 30.         Kagame aratagazuza  amafranga  menshi muri za sports ariko  izo sports ntacyo zigeza ku banyrwanda. Mu mikino ya Olempike i Paris, nta munyarwanda  wabonye umudari. Yaba Football, yaba Basketball, n'indi mikino u Rwanda ruri  inyuma ku rwego rwa Afrika. Ibibuga byinshi mu Rwanda no gukorera imikino mpuzamahanga  mu Rwanda ntabwo bizakemura icyo kibazo.           Mu gihe ibihugu  byo mu karere birimo gutaha imihanda ya gari ya moshi ndetse no kuyitangiza nko  mu Bugande, Kagame we akomeje gutagaguza amafaranga y'igihugu mu ngendo mu  mahanga, gukoresha iminsi mikuru n'amatora afifitse, gufasha ibigo by'abanyamahanga  gukoresha inama zabo mu Rwanda,  gutagaguza  mu makipe yo mu mahanga, ndetse ngo  yiteguye no gufasha Formula 1 ko yakorerwa mu  Rwanda.  Ikindi kibazo kandi abantu bibaza  ni uko kubera imisozi igihugu gifite, kubaka...