Mu Rwanda nta rwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi, FPR Inkotanyi n'Abambari bayo nibo bahembera amacakubiri mu Banyarwanda! Ibi bigaragarira mu mvugo, mu myitwarire no mu mibanire y'Abanyarwanda bo mu mpande zombi, ari mu Rwanda, ari no mu mahanga, aho bahungiye, cyane iyo abanyapolitiki n'abandi bagamije inyungu zabo batabyivanzemo! Nyuma yo kubagezaho, mu nyandiko yanjye y'ubushize, liste ya bamwe Madame Adeline Rwigara yise " Abahutu n'Abatutsi b'Abakobanyi, b'Abashinyaguzi, b'Ibipfamutima, b'Abagambanyi" bagamije gucamo Abanyarwanda ibice no kubabibamo imbuto y'urwango (Perezida Kagame Paul, Col Ruhunga Jeannot, Tito Rutaremara, Gén. Kabarebe James, Polisi y'igihugu muri rusange; Rubingita Prudence, Ambassaderi Bakuramutsa, Sagaga Ernest, Sadate Munyakazi, Nyarwaya Yago, Mbonyumuvunyi Rajabu, Antoine Mugesera, Robert Mugabe, Nkuranga Egide, Bizimana Jean Damascène, Gén Muganga Mubaraka, Richard Gisagara, Marie Immaculée ...