Kagame aratagaguza amafranga hirya no hino aho gukemura ikibazo cya gari ya moshi yasezeranije abanyarwanda dore hashize imyaka 30. Kagame aratagazuza amafranga menshi muri za sports ariko izo sports ntacyo zigeza ku banyrwanda. Mu mikino ya Olempike i Paris, nta munyarwanda wabonye umudari. Yaba Football, yaba Basketball, n'indi mikino u Rwanda ruri inyuma ku rwego rwa Afrika. Ibibuga byinshi mu Rwanda no gukorera imikino mpuzamahanga mu Rwanda ntabwo bizakemura icyo kibazo. Mu gihe ibihugu byo mu karere birimo gutaha imihanda ya gari ya moshi ndetse no kuyitangiza nko mu Bugande, Kagame we akomeje gutagaguza amafaranga y'igihugu mu ngendo mu mahanga, gukoresha iminsi mikuru n'amatora afifitse, gufasha ibigo by'abanyamahanga gukoresha inama zabo mu Rwanda, gutagaguza mu makipe yo mu mahanga, ndetse ngo yiteguye no gufasha Formula 1 ko yakorerwa mu Rwanda. Ikindi kibazo kandi abantu bibaza ni uko kubera imisozi igihugu gifite, kubaka...