[Rwanda Forum] Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe
Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe https://www.radiyoyacuvoa.com/a/7980956.html Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe Nyakwigendera Koloneli Makanika Abarwanyi b'umutwe wa Twirwaneho bavuga ko drone yarashe mu birindiro byabo biri ahitwa Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y'epfo yica abantu 6 barimo Koloneli Michel Rukunda Makanika. Bamwe mu baturage batuye mu Minembwe babonye iyo drone bavuga ko yanyuze mu kirere cya Gahwera ija kurasa ibirindiro bya Twirwaneho. Haba igisirikare cya leta ya Kongo cangwa indi mitwe yitwaje ibirwanisho ntawe uravuga ko ari bo bishe Koloneli Makanika, warwaniraga Twirwaneho mu kwita ku mutekano n'ubusugire bw' abaturage b'Abanyamulenge bakunda kwibasirwa n'abarwanyi ba Mai Mai na Red Tabara. Koloneli Michel Rukunda Makanika yahoze ari umusirikare wa FARD...